Mu ishingwa ry'ishyaka rya politiki SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI "SKUD", twateganije agaseke kanini kagenewe urubyiruko rw'u Rwanda. Aka gaseke kakazajya kagezwa ku rubyiruko binyuze mu nyandiko zirugira inama zinyuranye z'uko rukwiye kwitwara, ibi bikajyana n'imigabo n'imigambi rugomba kwiyemeza gushyira mu bikorwa.
UBUTEGETSI BW'I KIGALI BURARWAYE : Iyo uvuze ko ubutegetsi bw'ibunaka burwaye uba ushatse kuvuga ibibazo uruhuri nk'ibyo u Rwanda rurimo muri iyi minsi birimo gutwika amazu bagahisha umwotsi kandi ubundi ari ikidashoboka, ikibazo cyo gushishikariza uribyiruko kwijandika muri politiki ruvumwa ya FPR iteranya abanyarwanda, imvugo z'abanyapolitiki BA NTA KIGENDA zitesha agaciro umuco nyarwanda zikanakangurira urubyiruko kwiyahura no kwishora mu bikorwa bitegura ubwicanyi bwibasira imbaga, ubushomeri bukomeje kuba ndanze mu rubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye, amakuru na Kaminuza, kutabona uburyo bwo kubona agafaranga, n'ibindi.
Mu bibazo nk'ibi biterwa cyangwa bigatizwa umurindi n'ubutegetsi ubundi bwagombye ahubwo kubivugutira umuti, urubyiruko nk'igihugu cy'ejo hazaza huje amahoro, ubwisanzure, demukarasi no kurandura ikinyoma burundu mu mitima y'abana b'u Rwanda; ruba rukeneye inama no kwegerwa cyane ngo hato rutazagwa mu ruzi rurwita ikiziba.
ESE UBUTEGETSI BW'IGITUGU BWA F.P.R BUZAHIRIMA?: Hari uwakumva nibajije iki kibazo kigaragara nk'icyo mu rwego rw'ibibazo by'abana akagira ngo ni ukwigiza nkana. Nibyo rwose ubutegetsi bwa FPR buzavaho nk'uko n'izindi ngoma zahirimye kandi zari zikomeye bene zo bafite n'ubutinzi bwinshi. Ingero ni uruhuri ariko twavugamo eshatu gusa: (Colonel Mouamar KADAFI wa Libya, Hosni Mubarak wa Misiri na Mareshall Mobutu Sese Seko Kuku Ng'bendu wa Zabanga watwaraga Zaïre n'ishyaka rye MPR aho umuzayirwakazi iyo yatwitaga(gusama inda) uwo mwana yavukaga agahita yandikwa mu ishyaka rya Mobutu) aba bose bahindutse amateka muri politiki ntibakivugwa.
Nk'uko muri SKUD twabivuze, urebye ibirimo kubera mu Rwanda, biragaragara neza ko ihirima rya FPR rizaba ribi cyane bitewe n'imvugo ziva mu kanwa k'abategetsi b'i Kigali bungikanya n'ibikorwa bya kinyamanswa bidasiba gucura inkumbi mu bana b'u Rwanda. Muti ese ingero ni izihe? Ingero zo ni uruhuri nk'ako Perezida Kagame yavugiye mu nteko ku Kimihurura mu nama ngo yabatijwe iy'igihugu y'umushyikirano mu 2010 ko abajenerali bamuhunze ari IBIGARASHA ndetse ko mu minsi iza bazahinduka ibigarasha bicitse. IKIGARASHA bisobanura ikarita y'icyondi idafite ububasha bwo kurya izindi.
Vuba aha ari i Nyabihu yavuze ko bagiye kujya barasa abantu ku mugaragaro izuba riva, s'ibi gusa kuko ibyari IBIGARASHA bihindutse ISENENE ngo azashyira mu isafuriya zikabanza zikicana nyuma akazikaranga akazica akazirya. Ibi byose biraca amarenga ko azitabaza urubyiruko kuko atabyishoborera wenyine.
INAMA SKUD TUGIRA URUBYIRUKO RW'U RWANDA: Urubyiruko rw'u Rwanda rwumva neza ibibazo biruri imbere n'ibishuko abanyapolitiki nise BA NTA KIGENDA gambiriye kuzabashoramo, muri SKUD turarusaba DUSHIKAMYE nk'uko turi gushirika ubwoba rukabyanga. Uku kwanga ikibi no kucyamagana, urubyiruko rw'u Rwanda rukwiye kumenya ko bitangira kare kandi hakabaho kubyitoza no kubyimenyereza.
Intambwe ibanziriza izindi muri uru rugamba rwa Demukarasi n'imiyoborere myiza rwanikira(rusiga inyuma) ab'ibigwari n'ibifura ni ukwisungana twishyira hamwe kandi tukamenyana urubyiruko rugaturana ruziranye kandi ruvuga imvugo imwe. Iyo ibi bishobotse, guhakanira ubashora mu gukora bikini biroroha cyane kuko muba mushyize hamwe bityo mukaba muhesheje Gaciro mwa mugani w'i Rwanda uvuga ko ABISHYIZE HAMWE NTA KIBANANIRA.
Mu nyandiko itaha tubararikiye inyandiko tuzabagezaho izasesengura ibikorwa bibi n'ibyago bishobora kuzagwira abanyarwanda bari imbere mu gihugu ingoma ya FPR imaze guhirima kandi si cyera kuko icyago kiri mu marembo y'u Rwanda kandi namwe nkaba ntashidikanya ko mubibona nk'uko natwe mu ISHYAKA RYA POLITIKI SHIKAMA KU KURI NA DEMUKARASI "S.K.U.D" TUBIBONA.
UBUYOBOZI BW'ISHYAKA S.K.U.D